395: Tumeny' ubwami buri mw ijuru

< Ijuru > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Tumeny' ubwami buri mw ijuru, Yesu yadutunganirije. Mur'ubwo bwami, nta buriganya; Abatuyeyo n' ab'ukuri.

2
Uwirarira n'uw'ibinyoma Ntazagerayo k' Uwiteka. Arik' uwihan' akamwizera,
Umwami Yesu ntamuheza.

3
Icyamuzanye n' ugutabara Abanyabyaha bamushaka. Ni tub'intore z'Umwami
Yesu, Tuzicar' i We mu mahoro.