106: Sinterw' isoni na Yesu

< Guhamya > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Sinterw' isoni na Yesu, Cyangw' iz'ishyaka rye, Naho zab' iz'Ijambo rye, Cyangw' Umusaraba. Ku Musaraba rwose ni ho naturiwe.

2
Umutwaro w'ibyaha byanjye. Nizeye, ndahumuka, mbon’ umucyo; Bituma mpora nezerewe.

3
Izina rya Yesu wanjye Ni ryo nishimira; Nzi kw atazanyihakana Kuko mwiringiye.

4
Ntabw' azivuguruz' ibyo Yansezeranije, Kukw icyo namubikije Azagikomeza.

5
No mw ijur' azanyemera, Nubwo nta cyo maze; Yerusalemu yaho, Azamp'
icyicaro