377: Reka twongere twishimire Rwa rukundo

< Urukundo rw'Imana > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Reka twongere twishimire Rwa rukundo
rudahinduka N'amaraso twahongerewe Ku Musarab' i Gologota.

Ref:
Twogez' ibya Yesu Tumusingiz' iteka ryose! Twogez' Ibya Yesu, Kugez' ubwo
tuzaban' i we

2
Muze mwese, mwitabe Yesu, Mwisuke mu maraso none, Mwakir' ubuntu
n'imbabazi, Mubiheshwe na za ntimba ze.

3
Turi mw isi, tunezererwa Imigisha dusogongeye, Ariko ni tumwirebera, Tuzicwa
n'umunezero pe !

4
Tujye twambar' iryo zina rye, Tumukurikire mu nzira.Yes' azaza mu minsi mike;
Tuzajya kumusanganira.

5
Yesu, wez' imitima yacu, Twuzure na bagenzi bacu, Ni ho tuzaba twiteguye
Kugusanganir' ugarutse.