372: Nyigiza hafi, Mwami Yesu

< Kwitanga > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Nyigiza hafi, Mwami Yesu; Nyakira, Yesu, nguhungiyeho.
Mbumbatiz' amaboko yawe, Ni ho handutir' ahandi hose. ( x 2)

2
Nyigiza hafi, Mwami wanjye : Nta turo ryiza nkuzaniy’ ubu.Nzany' umutima
wanjye mubi; Uwuhagiz' amaraso yawe. (x2)


3
Nyigiza hafi y’ Uwambambiwe ! Nihanny' ibyaha n'iby'isoni nke.Nzinutsw' ibyo
nishimiraga. Ni Wowe nshaka, Yesu wenyine ! (x 2)

4
Iminsi yose, njye nkwegera, Ngez' ubwo nzager' i Wawe, Yesu.Maze, mu bwami
budashira, Nzakubahw akaramata, Yesu. (x 2)