403: Nyenyeri yo mu museke

< Kuvuka kwa Yesu > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Nyenyeri yo mu museke, U bonets' uri kw ijuru,Ur' umucy' utuvira. Tumurikir' imitima, Utweyurir'mwijima Ukunda kuba mw isi.

Ref:
Mwami, Mwana—w'Uwiteka, Muri Wowe,—har’ umucyo: Jy udushorera, Mukiza.

2
Ni Wowe, Yesu, wanshatse Mu mwijima wa Satani,Ubwo nari muri wo, Wowe,
Mucunguzi wanjye, Wankuye mu bwenge buke Kubw' urukundo rwawe.

3
Wiyambuy' icyubahiro, Wigira nk'umugaragu Utagir' agaciro. Uhorw' ibyaha
nakoze, Mpeshw' amahoro n'ubuntu N'urupfu rwawe, Yesu.

4
Mucunguzi, mbane nawe, Njye nkwizeran’umurava :Uz' intege nke zanjye; Njye
nkor’ iby' ushaka byose. Non' unshunshumurireho Umwuka wawe Wera.