386: Ntukajy'urambirwa ku mwizera

< Ubugingo bushya > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Ntukajy'urambirwa ku mwizera,
nabo wababazwa n'iby'umubiri.
dor'agufitiye ikamba ryiza pe,
ikamba ryiza pe, ritangirika.

2
yemwe mwa nshuti mwe mwicogora
igihe ni gito tukaruhuka.
tuzajya mw'ijuru tube tutagipfa:
twitange noneho twe gucogora!

3
isi y'umwijima izashira.
ntabwo tuzongera no kubabazwa.
tuzaka nk'izuba,turabagirana,
turebe cya giti cy'ubugingw'i we.

4
nuko mwa nshuti mwe, mwibabara.
naho mwarambirwa n'iby'iyi si mbi
tuzumv'impundu'ubwo,ni dutabaruka;
ni bwo tuzashira umubabaro.