148: Nta rukundo rusa n’urwa Yesu

< Urukundo rw'Imana > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Nta rukundo rusa n’urwa Yesu Rutazarangira: Ni rwo ruzagez' abana be Bose mu bwami bwe.

Ref:
Banguka, winjire Mur’ urwo rukundo Ruhebuje rw’ Umucunguzi Watubabarijwe.

2
Nta wundi mutima nk’ uwa Yesu Wuzuy’ imbabazi, Kand’ amarira y'abantu be
Arayazi neza.

3
Nta rindi jwi risa n’irya Yesu Rihamagar’ abe, Ngo tumwitabe, tumwumvire, Tumukurikire.

4
Nta bihembo bisa n’ibyo Yesu Azah' abantu be, Azabiduh’ abamwizera, Tukamukorera.