68: Nta kindi gihesha gukiranuka

< Guhamagara > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Nta kindi gihesha gukiranuka Mu b'isi no mu bo mw ijuru, Keretse kwizera ko wogejwe de N'amaraso ya Yesu masa.

Ref:
Wogejwe na Yesu ? Watunganijwe n'amaraso ? Har' ubwo yakuhagij' amaraso?  Mbes' imyambaro yaw' irera?

2
Amaraso ya Yesu yogej' atyo Abanduy' imitima yabo: Ntimukererw' ahubwo mutebuke, Mwezw' imitima yanyu neza.

3
Umukiz' ubw' azagaruk' afite Icyubahiro cy'ubwiza bwe, Abatari bezwa bazinjir' i we Mu birori by' ubukwe bate?

4
Bazatinya guhinguk' imbere ye, Bazahinduk' ubwoba busa. Nukw iyambur' iyo myambaro mibi Yes' akwambik' iye y'ubukwe.