1
Nsiz' ububata n'umwijima, Ndaje, Yesu; ndaje, Yesu. Mbony’ umudendezo n'umucyo: Yesu, ndakwitabye! Nsiz’ubutindi n'uburema, Mbony' ubukire n'intege nyinshi. Mvuye mu byah' urankijije : Yesu, ndakwitabye !
2
Mvuye mu byago n'ibihendo, Ndaje, Yesu; ndaje, Yesu, Mbony' indamu mu rupfu rwawe, Yesu ndakwitabye! Mvuyemw intimba n'amarira, Ngeze mu byishimo. bidashira. Nshizemw induru, mpaw' impundu Yesu, ndakwitabye!
3
Nsiz' amahane n'ubwigenge,Ndaje, Yesu; ndaje, Yesu. Ngeze ku kwemer'
lby’ukunda,Yesu, ndakwitabye! Ntay' ibyanjye, nguhungiyeho; Mvuye mu bwihebe, nd' amahoro: Ntaye Satani, ngo mb' uwawe : Yesu, ndakwitabye!
4
Nsize gutiny' urupfu n'imva, Ndaje, Yesu; ndaje, Yesu. Mbony' umutim' ushyitse
mu nda,Yesu, ndakwitabye ! Nkuwe mu kanwa k'inyamaswa, Ntashye mu rugo
rw'intama zawe! Mpere none, nkugandukire: Yesu, ndakwitabye!