17: Nshim' Umuremy' uhoraho

< Guhimbaza > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Nshim' Umuremy' uhoraho Wahanits' ijuru, Inyanj'akazidendeza; Yiremeye byose.  Yashyizeho n'izuba rye Kumurika ku munsi, N'ukwezi n'inyenyeri bye
Byo kwaka n'ijoro.

2
Mushime ko yategetse Imyaka ngw imere; Yaremeshej' ijambo rye Ibizima
byose. Nitegerez' ibyiza bye Ku mpande zos' iteka, Hasi no hasi no hejuru; Ntabwo bihinyuka.

3
Mw isi nta kintu kiriho Kiterekan' ibye. Ni We wenyin' utegeka Izuba n'imvura.
lmana ni Y' ibeshaho Twe n'inyamaswa zose.Nta hantu twayihungira, Nta na hw
itagera.