113: Nkunda kwizigira Yesu

< Guhamya > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Nkunda kwizigira Yesu,Nkajya mwumvira rwose, Ngo njye nishingikiriza Ku masezerano ye.

Ref:
Yesu, Yesu, ndakwizeye: Ur' uwo kwiringirwa Yesu, Yesu mwiza nkunda,
Ndusheho kukwizera.

2
Nkunda kwizigira Yesu :Nkizwa n'amaraso ye. Nishyize mu ruzi rwayo, Nogamo, ndatungana.

3
Nkunda kwizigira Yesu,Nkaruhuk' intambara Y'ibicumuro n'ibyaha, Akamp' umunezero.

4
Mpimbawe n'uko nkwizeye,Mutabaz' undengera; Nizeye k' umpora hafi; iteka
tugumane.