239: Nkuko ba banyabwenge Barebye ya nyenyeri

< Kuvuka kwa Yesu > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Nkuko ba banyabwenge Barebye ya nyenyeri, Bakayikurikira N'umunezero mwinshi, Natwe twifuze dutyo Kureb' Umwami Yesu.

2
bo batebutse vuba gushak'urwo ruhinja; bararupfukamira,ni rwo Mwami
w'ijuru;natwe dushake Yesu twiboner'Umukiza

3
Bah' Umwan' amaturo Y'igiciro kinini; Baramurabukira, Urut'ab'isi bose : Natwe
tugire dutyo, Duhe Yes' imitima.

4
Yes' Uwera w'Imana, Uturindir' iteka Mu nzira yaw' ifunganye; Hanyum'
uzatujyane Mu bwami bwo mw ijuru, Ah' umwijim' utaba.

5
Abo mw ijuru bose, Nta tabaza bifuza : Ni Wowe mucyo waho N'izuba ritarenga.
Yes' uzatujyaneyo, Tuguhimbaz' iteka.