1
Nkuko Mose yamanits' inzoka ku giti, Abarembejwe bakayireba, Bagakir' uburibwe, bakaba bazima Kubw’ imbabazi z'Uwiteka, Ni ko na Yesu Yatumanikiwe ku Musaraba kera : Tumurebe, tumwiringire.
2
Mutim' ushavuye, reb' Uwagupfiriye;Reba Yesu wakumanikiwe ! , Munyabyah' umutumbir' aragukiz' ubu,Umureb' urakira rwose ! Reba, wizere ! Kubabarirwa kwawe kuv’ i Gologota :' Reba, reba ku Musaraba
3
N'iki cyatumy' Umwana w' Iman'ababazwa ?umv' icyatumy' abambwa ku giti,
Kand' icyatumye yambikw' ikamba ry' amahwa: Ni kubwawe n'ibyaha byawe ! Reba, wizere ! Dor' urupfu n' urwe, nahw imyandu n' iyawe : Reba, reba ku Musaraba.
4
Naho warir' ukicuz' ukanababara,Ntibyarih' ibicumuro byawe. Dor' impongan'
ikwiriy' ibyaha wakoze N' amaraso ya Yesu masa.Reba, wizere ! Wizer'
Uwakubambiw' arakurokora : Reba, reba ku Musaraba,
5
Yagukirishije ya mibyimba yagize;Ni na We gukiranuka kwawe. Yakubeshejeho,
war' uwo kurimbuka : Wakjr' ubwo bugingw aguha.Reba,wizere ! Yes’ ubw' atagipfa,tuzabanaho na we : Reba, reba ku Musaraba.