108: Njye nd' Umukristo

< Guhamya > < Indirimbo zo Gushimisha >



1
Njye nd'umukristo: nzahora ndiwe mubintu byose,ngeze kugupfa.
Njye nd'umukristo:Mpora mbihamya nahw' igihugu cyose cyanseka.
Njye nd'umukristo wo mumutima kuk'ubu nsigaye nkunda kristo.
Icyatumy'apfa yazize njyewe
Nabuzwa n' iki kujya mukunda.

2
Njye nd'umukristo umv'ubwo buntu
Narakijijwe nkurwa mubyaha.
Njye nd'umukristo naho naterwa n'ibyago nkaba no kurugamba.
Njye nd'umukristo nd'umutabazi muntambara ndasana n'ibyaha.
Mfite umugaba n'umwami yesu
Nituba hamwe nzahora nesha.

3
Njye nd'umukristo nd'umwimukira ndakomeje murugendo rwanjye
Ibyino mwisi ndabihinyuye nsigaye nifuz' ibyo mw'ijuru.
Njye nd'umukristo gakondo yacu iri mwijuru kumana yacu.
Ntanzar'ibayo ntanimituho abaho bose baguwe neza.

4
Njye nd'umukristo icyo n'ikintu
Gihumuriz' umutima wanjye.
Kinyibagiza ibyago byose nkumva nduhuwe n'umwami yesu.
Njye nd'umukristo uko ndi kose.
Maze nintumirwa ngiye gupfa
Nzagir'ibyishimo bitavugwa
Nzabona ihirwe,ngeze mw'ijuru.