249: Nitegerej’Umusaraba

< Umusaraba > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Nitegerej’Umusaraba Wo Yesu yadupfiriyeho, Nywubonye, ndamutakambira Ngw ambabarire.

Ref:
Yes’umwami ahimbazwe izina rye ryogezwe Yanyogesheje amoroso ye: Yes’ahimbazwe.

2
Iman’ ishimwe kukw inkiza Imbaraga z'ibyaha zose. Bituma Yes’ambamo neza,
Akantunganya.

3
Ya soko nziza yoz' ibyaha, Nejejwe n'uko nayinjiyemo; Ni yo Yes’ahor’ankirisha;
Ni y’ anyejesha.

4
Ngwino kw isoko ngari nziza ! Ca bugufi, wa mutindi we! Jya ku birenge
by'Umukiza,Ngw agutunganye.