1
Nimuze mwese kumv' inkuru nziza Z'agakiza kabwirizwa none. Yesu yabasanze :Arabashaka; Namwe muh' Umwami Imitima.
2
Mwitinyishwa n'uko mufit' ibyaha,Ngw azabang' abater' umugongo; Ntabwo
yabigira :Yasezeranye Kwikir' uwihannye Umwizera.
3
Ni W' ubwe wizanye gukiz' abantu;Yavuye ku Witek' aza mw isi. Ngo tubon'
ijuru,Yaradukunze; Yaratubambiwe;Yaravumwe!
4
Abwira bos' ati : Jye nd' Ubugingo,Kand' unyizera wese ntazapfa. Nzamuha
kubaho Mu bwami bwanjye; N'urupfu nzamuha Kurunesha.