15: Nimushim' izina ryiza

< Guhimbaza > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Nimushim' izina ryiza
ry'Uwiteka Rurema;
N'icyubahiro cye cyinshi
nimucyamamaze hose hose!
Nimuvug' urukundo rwe,
bose barwumve,
Abo ku mpera y'isi
bamenye kw akiza.

Ref:
urukundo rw'Uwiteka ruratemba nk'uruzi kand'ubuntu bwe n'ibambe ntabwo
bizashir'iteka ryose


2
Nimushim' Umwami Yesu :
ni we Mwana w'Intama
Wapfiriy’ abanyabyaha,
hanyum' agahambwa mu gituro!
Maze, ku wa gatatu,
yaneshej' urupfu,
Arazuk'arazamuka,
yima mw ijuru.

3
Kand' umuns' uzaza vuba,
Yes' agaruke mw isi
Kwim' ingoma ye n'ubwami
mu cyubahiro n'ubwiza bwinshi,
Isi n'ijuru byombi
binezerwe hamwe
N'inyamaswa n'inyoni
n'ibyaremwe byose.

4
Icyo gihe cy'ibirori,
tuzarimba twishimye,
Twiteguye nk'umugeni,
uko arimba yitegur' umukwe;
Kukw Umwam' azamanuka
ngw az' adusange,T
ub' imbata ze zera
zinezerw' iteka.