1
Nimureb’igitangaza: wa munyamubabaro yanesheje wa mugome;tumukomer’ amashyi:Haleluya,Haleluya
Tumwimike, n ‘umwami
2
Tumuh' ikamba ry'ubwiza,Ngo tumushengerere. Tumuh' Intebe y'ubwami.Twese
tuvuz' Impundu :Haleluya, Haleluya ni we Nyir'imbaraga
3
Mwambur' Ikamba ry'amahwa Bamwambitse baseka. Mwambik' Ikamba
ry'Ubwami,Mwemere kw ar' Umwami.Haleluya, Haleluya Tegeka,Nyir'ingabo
4
Vuz’ Impundu, rangurura : Yanesheje Satani. Ari mu twicarabami, Tumukurir'
ubwatsi. Haleluya,Haleluya ni We Mwami w'abami.