84: N'iki cyankiz' ibyaha?

< Gucungurwa > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
N'iki cyankiz' ibyaha? N' amaraso yawe, Yesu.
N'iki cyanyeza rwose ? N' amaraso yawe, Yesu.

Ref:
Ayo maraso ye Ni y' amboneza rwose : Nta cyampa gukira, nk' amaraso y'Umukiza.

2
Nta kindi cyantunganya,Nk'amaraso. yawe, Yesu, Nta kindi cyiru mfite, Nk'amaraso yawe, Yesu.

3
Nta cyantsembahw ibyaha,Nk'amaraso yawe, Yesu. Nta byanjye byamboneza,
Nk'amaraso yawe, Yesu.

4
Ni Wowe niringira N'amaraso yawe, Yesu, Ni Wow' ump' amahoro, N'amaraso
yawe, Yesu.

5
Nguhimbariza cyane Amaraso yawe, Yesu. Mwami, ndagushimira Amaraso
wamviriye.