156: Ni jye, Yesu, witanze

< Urukundo rw'Imana > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Ni jye, Yesu, witanze Kera ku Musaraba, Mbitewe n'urukundo Ngo ngukiz' ibyaha byawe. Mugenzi, narakwitangiye ; Wanyituy' iki wo we ?

2
Narets' ubwiza bwanjye Nari mfite mw ijuru, Nsig' umucyo kwa Data, Nza mu
mwijima w'iyi si,Naretse byose nkurengera : Wants' iki kubwaruye ?

3
Banyish' urupfu rubi, Birut' uko byavugwa; Navushijw' amaraso Ng' utazapfa
nabi nawe Nakwihanganiy' ibyo byose : Wanyihanganiy' iki?

4
Navuy' i Wanjy' i bwami, Nger' ah' uri mw isi mbi, Nkuzanir' agakiza N'ubugingo
budashira.Ko nakugabiy' impan' ubwo, Wigeze kuntur' iki ?