73: Ngwino. zan' ibyaha byawe

< Guhamagara > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Ngwino. zan' ibyaha byawe Kuri ya soko nziza. Ubiyirohemo byose, Wiboner' ihumure.

Ref:
Gira bwangu ! Wizarira ! Nturushy' utindiganya na hato. Yiteguye kugukiza: Arakwinginze ng' uze.


2
Ngwino, zan' ibyaha byawe Kuri ya soko nziza, Nubwo bitukura rwose, Birab'
umweru dede.

3
Umv' amagambo ya Yesu, Wihan' umwiringire ! Mwitab' aguh' ubugingo; Nuk’ umukurikire.

4
Subira kuri ya soko,Ni ho wakirira pe; Ni cyo kizatum' impundu Zivugira mw ijuru.