66: Ngwino, ngukize, mwangizi

< Guhamagara > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Ngwino, ngukize, mwangizi: Nabony' ishavu ryawe ryose; Nyamar' ushatse ko ngukiza,Ukwiriye kunyumvira.Dor' uko mpagaze ku rugi;Ndi Shobuj' Umucunguzi. Nkuzaniy' imigisha myinshi : Mbese, ntiwankingurira ?

2
Kera, narakuvukiye,Ngucunguz' ubugingo bwanjye. Mbese, k' unangiw' umutima, Ubuz' uko wanshyiramo ? Namaz' iminsi myinshi cyane Ku rugi rwawe nkomanga. Mugenzi, ko bugiye kwira, Mbese, ntiwankingurira ?

3
Rya joro ridacy' iteka Ni ryir' uzantabaza s' ute ? Ntutind' unyitab' uyu
munsi,mNgukikire, nkurengere ! Igihe cyawe kirakuze;Ntuvug' uti : Nzaz' ubundi.
N' uza ku rugi rwanjy' utinze, Uzakomangir’ ubusa,

4
Nubwo wumv' utanyitaho, Jye ndacyakwinginga ngukunze, Nkurindire kugeza
ryari ?Ngwino, ndakwifuz' i wanjye;Dor' uko mpagaze ku rugi :Ndi Shobuj'
ukwitayeho. Nkuzaniy’ imigisha myinshi; Mbese, ntiwankingurira ?