1
Ngwino, Mwami Yesu ,ngwino, Kuko tugukumbuye. Utuvane mu ntege nke, Uturuhure vuba.
2
Yesu, byishimo by'abawe,Byiringiro by'ababi, Amahanga yose yose. Arakwifuza cyane.
3
Yesu ni ryo zina wiswe :Waje kuturokora, Wavuts’ ur' akana gato, Nyamar' uri
n'Umwami.
4
Kubw’ Umwuka wawe wera, Mwami Yes' unyimemo ! Nuk' ungirir' uk' ushaka,
Uzangeze mw ijuru !