366: Ngutuy' ubugingo bwanjye, Yesu

< Kwitanga > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Ngutuy' ubugingo bwanjye, Yesu, Mwana w'lrnana; Ubwakire n'urukundo, Ngo bub' ubwaw' iteka.Nkuzaniy' ibyaha byanjye N'umutim' unangiwe : Mu maraso wamviriye, Unyoze, Mucunguzi.

2
Uz' uko mpora nirwanya Ngo nkomez' umutima; Uz' uko nari merewe N'ishavu
n'agahinda. Ububasha bwawe. Mwami,Bundokore mu byaha Kand' Umwuka
w'ubugingo Ujy' unkura mu bibi.

3
Nemeye kwitanga rwose,Nta cyo nishigarije; Mpisemo kujyana nawe No
kukumvira, yesu. Njye nkuyobokan' ishimwe Kukw ari wow' ubimpa; Ujy' unyobor'inzir' ijya Mu bwami bwawe bwiza.

4
Reb' uyu muhigo mpize Nibwo nzivuguruza. Wukomeresh' amaraso N'urukundo
wankunze. Itek' iyo nirebyeho,Ndiheba, nkazimira; Ariko kuk' ujy'unkunda,
Uzamfasha, Mukiza.