421: Nguhaye, Data wera,Uyu mwaka wose

< Uwambere w'umwaka > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Nguhaye, Data wera,Uyu mwaka wose,
Ngo mbone kub' uwa we Mu bibaho byose.
Sinasaba kw ibyago Mbikurwaho byose;
Icyo ngusabye n'uko Nzajya ngushimisha.

2
Mbe, ni nde wah' umwana Byos' ibyo yifuza ?
Nyamara se ntamwima Ibyiza by'ukuri.
Nawe, Man' iby' uduha Biradukwiriye :
Birut' ibyo twibwira N'ibyo twisabira.

3
Ahar' ubuntu bwawe Buzanyemerera
Kubon' ihirwe ryinshi Ntari nsanzwe mfite;
Byamera bityo, Mwami,Nzajya ngushimira,
Ngo nkuz' izina ryawe Mu bataryemeye.

4
Nib’ uzashaka yuko Mbon' imibabaro
N'ibyago n'amakuba,Ngo mfush' ibyo nkunda;
Nabw' uzamfashe, Mana,Ngo nibuke Yesu,
Uburyo yihanganye, Ubwo yampfiraga.

5
Nuko, mu byago byose.Nzajya ngusingiza,
Menye kw iby' umpa byose,Biva mu rukundo.
Nuk' uyu mwaka wose Ub' uwawe, Mana;
Mu byiza no mu byago, Mbiguhimbarishe