162: Nganirir’ibya Yesu N'iby'urukundo rwe

< Urukundo rw'Imana > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Nganirir’ibya Yesu N'iby'urukundo rwe
N'uko yavuye mw ijuru,Ngwaz’ aducungure.
Ni yo magamb' ankwiriye, Nd'indushyi,mpindanye.
Yamviriy’ amaraso ye Ngw’anshungure, mb' uwe.

Ref:
Nganirir' ibya Yesu ( x 3) N’iby’urukundo rwe.

2
Twagereranya n'iki Ibyo yababajwe Ntiyanze kutubambirwa Ngwadukiz’ibyaha.
Bisubiremo witonze, Ne kubyibagirwa, Ngo men’ icyo yankoreye n'uko yanshunguye.

3
Onger' unyibuts' ibye,Mbimeny’uko biri. Bivug' uburyo bworoshye Nk'ubwiriz'
umwana.N'umbonan' umubabaro, Ujy'umber' inshuti, Umbwir' iby'ubwo buntu bwe Ngo bimpumurize.

4
Hor' ubimbwir' iteka :Ntibizandambira. Umva, ni jye munyabyaha Yesu yaj'
ashaka! Erega, n'igitangaza : Mbyamamaze hose, Uwer' utagir' inenge Kumfira ndi mubi!

5
Uzonger'ubimbwire Iteka n' ubona Yuko gukund’iby'iyi si Binyaz' umugisha.
Unyibuts' iby'isi yindi Irut' iyi cyane, Ngo mbon' Umwami w'iyo si, Antunganye, nyurwe.