390: Ngabo z'umwete, mubyuke

< Intambara > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Ngabo z'umwete, mubyuke, Nimurwanir' Umwami;
Mwatoranijwe n'lmana: Kubwayo muranesha.
Mwitegure mu mitima, Mwirind' ibibashitka;
Isi muyigandurire Yes' Umwami w'abami.

2
Mubwiriz' ab'isi bose Urukundo rw'Imana;
Abatuye mu mwijima Mubabwir'iby'umucyo.
Abayobye batizera,Muti : Mwemere Yesu,
Kukw akunda guhabura Imitim' izimiye.

3
Mujye mu bihugu byose,Mubwiriz' iby'Umwami;
Mujyan' Umwuka we Wera;Muzavug' ibye neza,
I torero rye rigwire Mu bari mw isi yose:
Izina ry'Umwami Yesu Ripfukamirwe hose.

4
Hahirw' abizey' Umwami,Bakamubabarizwa;
Bazabon' ingororano Umuns' azagaruka :
Baziman' iteka ryose Hamwe n'Umwami Yesu,
Mu bwami bwe budashira, Kuko bamukoreye.