34: Ndusheho kukwegera, Mukiza

< Gusenga > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Ndusheho kukwegera, Mukiza, Ne kukuba kure: Nkwishingikirizeho, Mukiza, Ungendeshe neza.

2
Nerekan’ icyubahiro cyawe Mu byo nkora byose; Akanwa kanjye kajye kavuga
Ibyiz' umbwiriza.

3
Umpindure nk'isoko y'ibyiza,Itemb' idakama; He kugir' undi nkorer' iteka, Databuja mwiza.

4
Kand' imigambi yanjye n'inama Ubyigandurire; Nyemeza k' ur' Umwami wenyine Untegcka byose.

5
Ni Wowe mutsima w'ubugingo N'amazi mazima; lyo nishwe n'inzara n'inyota, Ni Wow' ujy' umpaza.

6
Ni Wow' uhaza kwifuza kwiza,Kose niyumvamo. Ni tujy' i wawe, nta cyo, Mukiza, Tuzifuz' ukundi.