129: Ndeger’Umusaraba

< Kwitaba Yesu > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Ndeger’Umusaraba , Nnar we, nkennye, mpumye; Nta kindi kindi nshaka : Ngusabye kunkiz’ubu.

Ref:
Mwami ndakwiringiye Ayi Mucunguzi wanjye; Dor’uko nkunamiye Mwami
Yes’unkiz ubu.

2
Nakwifujije kera,Ndi mu ngoyi z'ibyaha; Maz’umbwiranez'uti: Ngukiz’ibicumuro !

3
Ubu ndakwihereje: End’ibyo mfite byose, Ubwenge n'imbaraga; Byose Yes’ubyakire.

4
Nizey’ibyo wavuze N'amaraso wavuye; Ndicuza gutinda ntyo: None, Yesu, nyakira!

5
Yesu, non’ungezemo ; Urakaza, Mukiza ! Nta n'ineng' umbaraho Shimwa, shimwa, Nyakuza !