1
Ndagushimiye, Mukiza ,Urukundo wankunze; Nuk' umpindur’ umugende W'amazi y'ubugingo.
Ref:
Mb' umugende gusa, Yesu,Wuzuyemw imbaraga Z'agakiza kawe, Mwami,
Kitbone kuntembamo.
2
Mb' umugend' ugez' amazi Mu mitim’ isaraye, Ibone kunyw' agakiza K'ubutumwa bw'ineza.
3
Mb' ikibindi cyawe, Yesu :Nuk' unyoz' untunganye, Maz' unyuzuz' ayo mazi, Ni
yo Mwuka w'Imana.
4
Mb' umugabo wo guhamya Uburyo wankijije : Waranguze ngo mb' uwawe, Nuk'unyuzure rwose.
5
Yesu, suk' Umwuka Wera Mu mutima wanjy’ ubu, Kugira ngo ngez' amazi Yawe mu basaraye !