133: Ndagukurikira, Yesu

< Kwitanga > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Ndagukurikira, Yesu; Nemey' umusaraba.Jye nta shinge, nta rugero : Urampagije wenyine.

Ref:
Ndagukurikira, Yesu, Ubwo wanguz’amaraso; Ndakwihaye, Mwami Yesu: Kera
waranyitangiye.

2
Icyubahiro n'iby'isi, Sinkibimaranira. Kubwa Yesu, ndabiretse: Amp’ibviza byo
mw ijuru.

3
Nahw ab'isi bazanyanga, Ni ko bakugiriye. Ntibankund' akaramata: Wowe ntabw' uzanzinukwa.

4
Uwansek' ansuzuguye, Byakunsunikiraho. Uko bizamera kose, Uzabinyihanganisha.

5
Ko mpaw’urukundo rwawe, Har’ikindi nshaka se? Ibinezaneza by'isi, Simbishaka:
mfite Yesu.