154: Ndabaririmbira

< Urukundo rw'Imana > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Ndabaririmbira—Iby’Uwamfiriye , Wankunze mfit' ibyaha, narararutse Wambonyemw iki, Krisito, Ukaza mwis’ukamfira ?

2
Yasiz' ingoma ye,—Nukw aramanuka; Baramusuzugura, ntibamwemera.Har’ indi nshuti nka We se Yakund' abayihinyuye ?

3
Baramushingije,—Bashash'imyambaro Ngo, Hozana; hahirw' Umwami
Krisito!Bukeye, barahinduka,Bati: Nabambwe ! Nabambwe !

4
Bafash' Umwam’ubwo,—Baramuhemura; Bakiz’umwambuzi, babamba Krisito. Iby'arabyihanganira,Ngw abon' ukw aducungura.

5
Yavuye mw ijuru,—Aza mur' iyi si, Abur' aho yarambik' umusaya we; Amfira ku
Musaraba,Ngo nanjy' angeze mw ijuru.

6
Ntabwo nzarambirwa—Kubaririmbira Iby' urukundo rwe n'uko yababajwe. Yanyemeye nk'inshuti ye:Nzavuga hos' izina rye!