130: Nazimiriye kure yawe Non’untarure

< Kwitaba Yesu > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Nazimiriye kure yawe Non’untarure! Nagundiriy' ibyaha byanjye : Ndaje, noneho.

Ref:
Nditabye Nditabye Ntabwo nzongera. Nyemerer’ umbabarire. Mwami, nyakira!

2
Napfapfany' iyo myaka yose :Non’untarure Nkwitwayeho, Mukiza wanjye Ndaje, noneho.

3
Narembejwe n’ibyaha byanjye :None untarure! Niringiy’ urukundo rwawe: Ndaje, noneho.

4
Wamviriy’amaraso yawe :Non' untarure! Ubwaw' uraz’ uranshungura Ndaje,
noneho.

5
Umv’uko ntats' unkize, Yesu Non’untarure ! Mukiza, nyeza nk'urubura : Ndaje
noneho.