1
Nasezeranije guhora Ngukurikira, Yesu; Iminsi yos' umpore hafi, Mukiza wanjye mwiza. Singitiny' intambara mbi zose.Wow’ umpagarikiye, Sinashobora kuzimira, Ni mpora nkuyoboka.
2
Ndashaka yuko twibanira, Ni ngeragezwa n'isi. , Numv' amajwi yay' anyinginga
Iteka ngo nkuveho. Ababisha baranyegereye, Bar’ inyuma n'imbere. Nyamara,
nkwisunge, Krisito, Undind' ibicumuro.
3
Mukiz’ ijwi ryawe numvise Rindutir’ ayo yose : Unyongorere mu mutima Ngo
ntumvir’ ayo moshya, Hor’ umbwiriz' ibyo kuntinyura, Kand' uhor' ;untegeka,
Uvuge ngo nanjye nkumvire, Murengezi nizera.
4
Mukiza wasezeranije Abagukurikira Yuk’ uzabageza mw ijuru, Bahoraneyo nawe.Kandi nanjye nasezeranije Guhora ngukorera; Umfashish’ ubuntu n'ibambe, We Databuja wera
5
Kand’ umpe kuger' ikirenge Mu cyawe, Muyobora. Imbaraga zawe zonyine,Ni zo
njya niringira. Ujy’ unyobor' iyo nzira yawe,Nkiriho mur'iyi si; Maz' uzanyakire mw
ijuru, Mukunzi wankijije.