6: Nagir’indim’igihumbi

< Guhimbaza > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Nagir’indim’igihumbi, Na bwo byananira Gusingiz’umucunguzi Ngo mbirangize neza.

2
Umfashe, Man’ihoraho nkwiz’icyubahiro cy’izina ryiza rya Yesu namamaz’ishimwe rye.

3
N’izina ridutinyura mu bwoba dufite ;ruhumuriz’ubabaye rikabyuts’uwaguye.

4
N’ukuri, Yes’ashobora, Gutsembahw ibyaha,Akesh’amaso ye Abacumuye bose.

5
Gipfamatwi, umva Yesu kiragi ririmba kimug’itere hejuru mpumyi tumbira Yesu.