283: N' ijwi ry'umwungeri twumva

< Gushaka abandi > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
N' ijwi ry'umwungeri twumva; Ari mw ishyamb' ashak' ize, Zose zagiye intatane, Zavuye mu ruhongore.

Ref:
Tarura, tarura Izo ntama ze zazimiye;Tarura, tarura Izo ntama uzimushyire.

2
Ni nde wafash' Umwungeri Kujya gushak' inzimizi Zicwa n'imvura
n'imbeho,Akajya kiratarura ?

3
Abantu bazimiye Bageze kure mu byaha. Yesu ngo, Gend' ubazane, Baz' ababere umwungeri.