242: Mwana w'Imana, mbega wakoz’iki

< Umusaraba > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Mwana w'Imana, mbega wakoz’iki,Cyatumy’ucirw’iteka iy’ababi ? Impamvu n'iki yaguteye gupfa ?Uyitubwire, turakwinginze.

2
Wapfuy' urupfu rw'abagome, Mwami Uhemurwa, ushinyagurirwa. Ntangajwe
n'uko.wemeye kubambwa, Upfa nab’utyo ku Musaraba.

3
Ayo makuba wayatewe n'iki ? N’ibyaha byanjye bakujijije ! Ni jye wapfiriye,
nd’umunyabyaha : Sinkwiriy’izo mbabazi zawe!

4
Nta cyaha wigcze gukora, Yesu :Ubuntu bwawe burantangaza Ibyaha byanjye
bitagir’ingano Warabyikorey’ urandokora.

5
Reka ngushimir' ubwo buntu bwinshi !Nariha nte kubabara kwawe? Akir’ubwenge
bwanjye n'ubugingo. Sinkir’uwanjye: waranshunguye