82: Mwami, wakomeretse

< Gucungurwa > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Mwami, wakomeretse: ni twe waziraga
wahemuw'utyo mwami Ushinyagurirwa.
Ker' utaraza mw isi, War'ufit' ubwiza !
Dor’ uko bagushyize Mur' abo bambuzi

2
Mpindukirir' undebe, Mukiza w'ukuri:
N'impano y'imbabazi Njya nkuboneramo.
Yesu, waramfiriye:N' ibyanjye wazize;
Ump' amahoro masa Kuko nkwiringira.

3
Kand' imipfire yawe Ni yo yankijije.
Intera kugushima Mu kubaho kose:
Imbabazi n' izawe, Mucunguzi wanjye.
Nah' urupfu rwantera, Nta cyakunkuramo.

4
No mw ipfa ryanjye, Yesu, Uzambe bugufi:
Urupfu ni runsinda Uzamar'ubwoba.
Kokw umubiri wanjye Uzabor' uveho;
Nyamara, nzakubona Mu maso,Mukiza.

5
Mukiza wanjye mfite Ubwuzu n'ishimwe,
Ngo ndeb’ inkovu zawe Wagize kubwanjye!
Umpe kunesha rero, Nkuko wanesheje.
Hahirw' uzapfa apfira Muri wowe, Yesu