376: Mwami Yesu, Nyir'ubuntu n'ibambe

< Urukundo rw'Imana > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Mwami Yesu, Nyir'ubuntu n'ibambe,
Menyesh' icyakwemeje Wa Musaraba kera !
Ni kubwawe, mwana, Nemeye gutukwa
No guhemurwa ntyo, Nzir' ibyaha byawe.

2
Mwami Yesu, Nyir'ubuntu n'ibambe.
Dor' ibyaha nakoze ! Ndaje, nsaby' imbabazi.
inshyi nakubiswe,Mwana, n'imibyimba,
Ndetse n'imbereri, Ni byo bwishyu bwawe !

3
Mwami Yesu, Nyir'ubuntu n'ibambe,
Nyuhagiz' amaraso, Ntungane mu mutima!
Mwana, banshumise, Burya, mu rubavu !
Shyiramw ibyo byaha Ngo bisibangane !

4
Mwami Yesu, Nyir'ubuntu n'ibambe,
Ubwo wambabariye, Noneho ndakwihaye.
umva,mwana nkunda,nagucunguriye
ng'ub'uwanjye rwose utagir'inenge!