32: Mwam' utuvubir' imvura

< Gusenga > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Mwam' utuvubir' imvura, Nkuko wasezeranye Twunva twumye mu mitima : Uduhembuz' imvura.

Ref:
Utuvubir' imvura, iy'umugisha wawe Hahoze hagw' urujojo: Duh'umuvumbi wawe

2
Mwam' utuvubir’ imvura :Yaduhembura rwose. Twumva mu matw' irahinda : Uyidusohozeho !

3
Mwam' utuvubir’ imvura,Iducunshumukeho . Tuje guhabw' umugisha Wadusezeranije.

4
Mwam' utuvubir' imvura Icyamp' ikagwa vuba, Ubu tukiri ku mavi, Tukigutakambira