181: Mwa nshuti za Yesu mwe

< Ubugingo bushya > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Mwa nshuti za Yesu mwe , Nimuze, twamamaze Hos' umunezero wacu, Nukw indirimbo z'ishimwe Zizamuke ziger' i bwami mw ijuru.

Ref:
Turajy' i Siyoni, Ku murwa mwiza w'Imana, Tunyur' inzir' ijya mw ijuru: Ku
murwa w'Imana yacu.

2
Utaz' Imana yacu Yaziririmb’ ate se ? N'abana b'Umwami basa Bashobora
gusingiza Uwabacunguye, nkuko bikwiriye.

3
Umurwa w'i Siyoni Wuzuy' ibyiza byinshi, Kandi mu nzir' iganayo . Tutaragera
mw ijuru, Twahaw’ ingwate yabyo ngo tunezerwe.

4
Muhumure noneho ! Nimuze, twishimane. Tugende turirimbana, . Duca mu bwatsi bwa Yesu; Tugiye mw is’ irut' iyi, ni mw ijuru.