80: Mwa bitang' igicuri mwe

< Guhamagara > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Mwa bitang' igicuri mwe, Muyoberw' umusaraba, Turababwira turira Yuko mubabaza Yesu.

Ref:
Mpisemo guhora nkizwa,Ngashingwa mu gakiza ke;Sinzava mu gakiza ke

2
Mwa barets’ ubugingo mwe, Mukabuguran' iby'isi, Ubw’ ibyo bizabora se
Muzakuramo ndamu ki ?

3
Mwa barets’ igihugu mwe, Cyuzuy' ubuki n'amata, Mukimiranye vuba ye,
Musubiye mw Egiputa !

4
yemwe abavug' inkurumbi cya gihugu Siyoni, mwit’ amananiza bshoboker'
uwizeye.

5
Dor’ amaraso ya Yesu ;ni mo dukirizw’ ibyaha, Ngwino, dusubiraneyo, Tugere ku Musaraba !

6
Yemwe bakunzi ba Yesu, Mwihane, ye kubabara ! Mumaramaze kwitanga, Igihe ni kigufi pe !

7
Mwa batuy'imitwaro mwe, Ko mugifit'ingata se ? Turababwira turira Ko muri
kure ya Yesu.

8
Muze, musange Krisito, Ku ntebe ye y'imbabazi, Dor' abategerej' ubu ; Muz' arabababarira !