3: Mwa bari mw isi yose mwe

< Guhimbaza > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Mwa bari mw isi yose mwe,Nimuhimbaz' Uwiteka.
Muhore mumukorera, Kukw ibyo bidukwiriye.


2
Mumenye yuk' Uwiteka Ari we watwiremeye;
Turi n'intama aragira, Tur' izo mu mukumbi we.

3
Mwinjire mu marembo ye, Mugere no mu rugo rwe,
Muhore mumusingiza, Muhimbaze n'izina rye.

4
.Umwam' Imana ni mwiza; Imbabazi n'ubuntu bye
Iteka bizaboraho; Mwese mushim’ izina rye.