31: Mutabaz' ubuntu bwawe

< Gusenga > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Mutabaz' ubuntu bwawe Ni jyew' ubukwiriye. Burakiz' abandi cyane; None, nanjye bunzemo.Bunzemo, bunzemo. None, nanjye bunzemo.

2
Data mwiza, Mana yera,Mpora ngucumuraho. Mfit' ibyaha byinshi cyane,
Umbabarir' umpire.Bimveho ! Bimveho ! Umbabarir' Umpire.

3
Ntumpiteho, Yesu wanjye;Nkwisunge, nkwiragize ! Mfit' inzara, mfit' inyota,
Ndakwinginz’ undengere.Ndengera, ndengera Ndakwinginz' undengere.

4
Mwuka Wer’ ump' umutimaWizey' Umucunguzi; Yes' unyuhagir' ibyaha Mu
maraso wavuye.Mboneza, mboneza Mu maraso wavuye.

5
Mwuka Wera, jye nd' impumyi;Ndakwinginz’ umpumure. Ujy' uhamy’ iby'Umukiza;
Non' umumpishurire.Nd' impumyi, nd' impumyi! Non' umumpishurire

6
Urukundo rwawe, Yesu, Ruva ku musaraba, Urunyerek' ub' unkize ; Noneh'
unyiharire.nkiz'ubu! nkiz'ubu! noneh'unyiharire!