385: Murinzi we menyesha igihe

< Ubugingo bushya > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Murinzi we menyesha igihe
Iwacu se n’i muhero?
At’ijoro ryijimye cyane
Buracya hanyuma
Ntukarire,ukomeze,
Nturorere kwiringira
Kugez’igihe uzagerayo
Ku muns’uhoraho

2
Murwanyi we,cyo mbwira nawe
Ansubiza yitonz’ati Dore
urugamba rurashira
Guma mu ntambara
Ntubabare wihangane
wirek’imirimo yawe
tuzabona igihembo
cyiza nidutabaruka

3
Ndacyabaza ibyaremwe byose
Binsubiza bitya biti:
Iyi si yacu iza gushira
Haz’ind’ihoraho
Umeny’ibyo bimenyetso
Bigaragaza kuza kwe
Kand’ibyaremwe uko bingana
Byitez’impanda ye

4
Twishime mu mitima yacu
kukw’imuhira ari hafi.
Duhumure,tuzaruhuka
Tutakibabara
Ntukarire,tuzabana
Ibyago bizashiraho
Ntituzaburay’amahoro
Kwa Yesu mw’ijuru.