226: Mukiza wacu Yesu

< Kuvuka kwa Yesu > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Mukiza wacu Yesu,tukwakire dute? tukwakire twishimye: ngwin'utwiberemo. wez'imitima yacu ,kand'utumenyeshe ingeso nziz'ukunda n'ibikunezeza.

2
Wasiz' ibyawe byose,Uza mur'iyi si, Uraduhumuriza Kuko tubabaye. Nta
watunyag’ ubwami Bwawe bw'amahoro : Uhor' udutabara, Ukaturokora.

3
wasanze tur' imbohe,Uratubohora, Twar’ ibisenzegeri, Uraducungura, Ngo tub’
iritore zawe,Duhoran' iteka, Tubone n'ubugingo Butazarangira.

4
Mbe n'iki cyaguteye Kuv’ahw’ Iman’ iri? Nta kindi, n' urukundo N'imbabazi zawe.Ntushak' abanyabyaha Ko bazarimbuka; Byatumy’udutabara,Turababarirwa.