127: Mukiza, numvis’ ijwi Ryawe

< Kwitaba Yesu > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
a.

Mukiza, numvis’ ijwi Ryawe ry'imbabazi
Rimpamagara ngo nozwe N'amaraso yawe.

Ref:
Nditabye, Yesu, Ndaje, Mukiza. Amaraso wavuye Anyoz' antunganye.

2
Dor' ukonje, nihebye, Ibyaha ni byinshi: Byose ndabikuzaniye, Naw’ubikureho.

3
Kand' uramp’umutima Wuzuy' urukundo, Wuzuye kwizera na ko N'amahoro
menshi.

4
Kand’uzajy'umfashisha Imbabazi nyinshi. Ibyo wansezeranije Uzabisohoza.

5
Nshim’amaraso yawe, Ankurahw ibyaha; Mpimbaz' imbaraga zawe Zinkiz' intege nke.