278: Mukiza, ni Wowe zuba ryanjye

< Iza n'imugoroba > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Mukiza, ni Wowe zuba ryanjye Nta joro ngir’ iyo turi kumwe. Iby'isi bye kub’ igicu Kinkingiriz' umucyo wawe !

2
Kand' iyo mbony' ibitotsi byiza, Bikanduhur' umubir' urushye,Nibuke yuko mw
ijuru,Nzahora nkwiseguye, Yesu.

3
Tujye tuguman’ umunsi wire, Kuko ntabaho tutari kumwe;Tugumane na
n'ijoro;Tutabanye, natinya gupfa.

4
Niba hagiz' uwasuzuguye Ijwi ry'Imana kur'uyu munsi,Tangira none,
Mukiza,Kumuyobor' inzira nziza.

5
Mwam' abarwayi, mubane maso, Uh' abaken' imigisha myinshi,Kand' abapfushije
na bo,Mwam’ ubasinzirize neza.

6
Kandi, Yesu, tuzakangukane, Dukor' imirimo, turi kumwe,Nyuma tuzajye mw ijuru
Tugoswe n'urukundo rwawe.