139: Mukiza Yesu, ntabara

< Kwitanga > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Mukiza Yesu, ntabara, Kukw abantu babiri Bari mu mutima wanjye, Umw' akund’und’agoma.

Ref:
Ndengera Ndengera Mwami wanjye, ndengera

2
Umwe ni we Mwuka wawe Unyiringiz’ijuru; Und’ahor anyoshya nabi, Ashaka
kunshumuza.

3
Mwami, sinkor' ibyo nkunda, Nubwo mpora mbyifuza. Ibibi byo ndabikora,
Nubw’iteka njya mbyanga.

4
Murokoz' umucyo wawe Umurikire neza, Ngo wa muntu mubi nanga Atamperana rwose.

5
Iyo nirwanya ntyo, Mwami, Nta mahoro mba mfite. Ndagukunda, ndagushaka
Mfasha,nesh' uwo mubi

6
Kiz' imbata yaw' irushywa, Ihor'ikuganyira; Umpe n'ububasha bwawe Ngo njye
nsinda Satani.

7
Ndashak' uburuhukiro Mu bwami bwawe bwiza; Mfasha ngo wa wundi nanga
Atambuza kujyayo.