157: Mukiz' umpe kumenya

< Urukundo rw'Imana > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Mukiz' umpe kumenya ,Naho kab' agace, K'urukundo rw'igitangaza Rwatumy' udupfira.

Ref:
Umenyeshe, Mukiza, Uko wababajwe, Ubw' Uwera wang' ibyaha pe
Wishyiragahw ibyanjye.

2
Umenyesh' ibyo, Yesu, Kuko bikomeye, Bikarut'uko byashobora Kumenywa
n'umuntu.

3
Mbes' imbereri, Yesu, ni zo zakubambye ? Oya si zo, ni za mbabazi Wangiriy'
ubwanjye.

4
Ntangajwe na rwa rupfu Wamfiriye, Yesu, Ko rwashoboye kunshungura Ngo
nkire, Mundane,

5
Ni rwo runkiz' ibyaha Bose bambonaho; Si byo byonyine: runkuramlo N'ibinyihishemo,


6
Mukiza, nshenjagura; Men' ibinangiwe! Unyemeze yuk' unesheje : Unyimemo,
Mwami.